in

Perezida wa Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport yatangaje umubare w’ibitego agomba gutsinda APR FC

Kakooze Nkuriza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United yatangaje umubare w’ibitego iyi kipe ye igomba gutsinda APR FC nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport.

Gasogi United iheruka gukina n’ikipe ya Kiyovu Sport, umukino uza kurangira ikipe ya Gasogi United yitwaye neza inyagira Kiyovu Sport ibitego 3-1 bihita binayiha kwicara ku mwanya wa 5 n’amanota 18.

Uyu mugabo usanzwe avuga ibitego ikipe ye igomba gutsinda bikanaba, mu kiganiro yagiye ahereza amaradiyo atandukanye yatangaje ko azatsinda APR FC ibitego 2-1 nubwo iyi kipe ye idakunze gushobora iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa Moya z’umugoroba ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, hanateganyijwe ibirori bikomeye Gasogi United yatangaje bigomba gukorwa mbere y’umukino na nyuma y’uyu mukino.

Kwinjira muri Sitade ku munsi w’ejo usabwa kugura itike, iyamake ni ibihumbi 3, ibihumbi 5, ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 30 ukaninjiza imodoka yawe kugirango ubungabunge umutekano wayo. Muri Sitade hazanerekanwa imipira y’igikombe cy’isi mbere y’umukino ndetse na nyuma y’uyu mukino uzahuza APR FC na Gasogi United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje cyane: Muri DRC abana bagera kuri 11 batwikishijwe lisansi Imana ikinga ukuboko

KNC na Emile imihigo ni myishi muma kipe bayoboye muri Rwanda prime league