in

Birababaje cyane: Muri DRC abana bagera kuri 11 batwikishijwe lisansi Imana ikinga ukuboko

Mu rukerera rwo ku wa 30 Ugushyingo 2022 abana 11 bo mu mihanda ya Kinshasa mu gihugu cya Congo batwikishijwe lisansi bikekwa ko byagizwemo uruhare n’itsinda ry’abana bahanganye, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga, bavurwa ibikomere.

Umuyobozi w’ako gace, Baylon Gaibene, yabwiye Radio Okapi ko ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera, abana batabana n’imiryango yabo barara hanze, buriye urukuta rya stade ya Komini, bagizwe n’abahungu icumi n’umukobwa umwe.

Yakomeje ati “Baryamye. Nk’uko mubizi, abana batabana n’imiryango yabo baba mu matsinda. Akandi gatsiko karara mu igaraje kazanye lisansi kamena ku bari baryamye muri stade. Batwitse abo 11 bari bahari.”

Nta muntu byemejwe ko yapfuye, ahubwo bakomeretse. Bahise bajyanwa ku Bitaro bikuru bya Kinshasa kugira ngo bitabweho

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

INANA Chriss eazy mubyishimo bikomeye cyane ku indirimbo ze 2 ziri kubica bigacika

Perezida wa Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport yatangaje umubare w’ibitego agomba gutsinda APR FC