in

Perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ibikwiriye gukorwa kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru babone ibyishimo bisendereye 

Perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ibikwiriye gukorwa kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru babone ibyishimo bisendereye.

Ku munsi w’ejo tariki 03 Gashyantare 2024 ubwo umukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports warangiraga amakipe yombi anganyije igitego 1-1 Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko igihe kigeze ngo hakorwe inama idasanzwe yise uyu mushyikirano yakwitabirwa n’abanyamupira batandukanye barimo abatoza, abanyamakuru ndetse n’abanyabigwi muri ruhago nyarwanda kugira ngo hareberwe hamwe ikibazo kiri muri ruhago yacu.

KNC wari uherutse gutangaza ko aseshe ikipe ya Gasogi United nyuma akaza gusa nkuwisubiyeho akomeza avuga ko iyi nama yaganirwamo ibibazo byose bigaragara muri ruhago ndetse cyaba aricyo gihe cyiza cyo kwibwiza ukuri ku bibazo bihari kugira ngo bifatirwe umwanzuro uhamye ngo dore ko hagize umuntu uvuga ko ruhago yacu yateye imbere yaba yibeshye kubera ko hari umukinnyi umwe w’umunyarwanda ukinira amakipe arenga 10 ariko wareba abazamuka ukababura.

Perezida wa Gasogi United KNC uzwiho kutaripfana yatangaje ko umuti uhamye w’ibibazo bigaragara muri shampiyona y’u Rwanda ari uko bakicara hamwe bose bakaganira imbona nkubone ibibazo bigaragara mu mupira.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Avungwa mu mikino : Kylian Mbappe muri Real Madrid, Bruno Fernandes muri Saudi Arabia pro league, Leroy Sane muri Liverpool

Umuhanzi Platini ari kureba umukino uri guhuza ikipe ya Manchester United na West Ham United -IFOTO