in

Pep Guardiola yiyemeje kwikorera umusaraba wa Manchester city, nubwo hari amakipe ari gushyiramo umunyu n’urusenda https://wp.me/p7ovfz-MJo

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yiyemeje ko azabera azahora iruhande iyi kipe ye kuko ngo ibirego 115 ishinjwa byo kwica amategeko y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ari ibinyoma.

Mu minsi ishize nibwo Premier League yasohoye itangazo rivuga ko iyi Kipe ya Man City yishe aya mategeko mu gihe cy’imyaka 9 yose ndetse yanga gufasha iperereza yakorwagaho ariyo mpamvu igomba guhanwa bikomeye niramuka ihamwe n’ibyaha.

Pep Guardiola yari atahiwe kubwira itangazamakuru uko abona ibi birego n’ahazaza he igihe cyose City yahamwa nabyo.

Ygize ati “Igitekerezo cyanjye cya mbere nuko twakatiwe.

 

Ibyabaye nyuma yo kuwa Mbere bisa neza n’ibyabaye muri UEFA.Twarakatiwe.Dufite umutwaro.
Ikipe yagaragaje ko irengana,kuki twakatirwa.Amakipe 19 yo muri Premier League aradushinja atanaduhaye umwanya wo kwiregura kandi amagambo y’umuyobozi wanjye asobanura buri kimwe.Muzi uruhande ndiho.”
Uyu mutoza yaburiye andi makipe yo muri PL harimo nka Chelsea, Arsenal, Manchester united, Liverpool n’ayandi ari kubashinja ko nabo barebye nabi byabageraho ariyo mpamvu akwiriye kwitonda.
Pep yavuze ko afite icyizere ko City izabasha kuburana kandi igatsinda ndetse ko batarahabwa amahirwe yo kwisobanura.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Claudette ukora inama y’umunsi yagiriye inama abasore bifuza guhora bakora imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakunda

Umunyamakuru Kazungu Clever yavuze umubare w’ibitego APR FC izanyagira Rayon Sports