in

Papa Francis yavuze ko gukora imibonano mpuzabitsina kubatarashakanye atari icyaha gikomeye 😱

Mu kiganiro cyari cyigizwe n’ibibazo n’ibisubizo n’abanyamakuru ubwo yavaga m’u Ubugereki yerekeza m’u Butaliyani mu magambo ye yagize ati :“Ibyaha by’imibiri yacu ntago aribyo byaha bikomeye twebwe abana b’abantu dukora.” Kuri we asanga ibyaha byo kwiyumva ndetse no kwangana aribyo “Byaha bikomeye umuntu akora.”

Muri icyi kiganiro kandi Papa yabajijwe ibijyanye n’iyegura rya Archbishop wa Paris Michel Aupetit wasabye kwegura ukwezi gushize nyuma yahoo hari ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyanditse inkuru yuko uyu wihayemana yaba acuditse bikomeye n’umugore.

Mu busanzwe, aba Archbishops ndetse n’abandi bihayemana mu idini ya Kiliziya Gatolika basezezarana kwiha Imana bivuze ko batemerewe gukora imibonano mpuzabitsina  kuko baba barihaye Imana.

Uyu wihaye Imana yahakanye yivuye inyuma aya magambo amuvugwaho aho yagize ati,” Icyabaye n’uko hari umugore twakundaga guhura abantu babyitiranya n’uko twaba turi mu rukundo.”

Papa wemeye adatinze ubusabe bw’uyu Archbishop yagize ati,” Yaratsinzwe ku ruhande rwe, ndetse yananiwe gukurikiza itegeko rya gatandatu mu mategeko icumi gusa ntago yananiwe yose.” Itegeko rya gatandatu mu mategeko y’Imana rivuga :”Ntugasambane”, rireba ahanini abihaye Imana bitewe nuko baba barihaye Imana.

Muri icyi kiganiro Papa yavuze ko yavanyeho uyu Archbishoop bitewe n’ibyo bihuha byari biri kuzamuka. “Twese turi abanyabyaha. Iyo inkuru z’ibihuha zikomeje kwiyongera rivanaho izina ryiza umuntu aba afite muri sosiyete.”

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’uburanga bw’ umukobwa w’ikizungerezi wambikiwe impeta muri stade ya Barcelona bikavugisha benshi.

IFOTO Y’UMUNSI: Christiano Ronaldo mu yindi sura nshya