in

Papa Francis ntiyumva ukuntu Abanyafurika banze guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yibukije Abepisikopi bo ku Mugabane wa Afurika bateye utwatsi ibwiriza rye ryo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina ko ku Isi nta muntu utari umunyabyaha.

Papa Francis mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Stampa kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, yatangaje ko itorero ryo muri Afurika ari “umwihariko” kuri iri bwiriza bitewe n’uko kuryamana kw’abahuje ibitsina kuri uyu mugabane bihabanye n’umuco waho.

Yakomeje agira ati “Ariko twese turi abanyabyaha. Kubera iki twakora intonde z’abanyabyaha bajya mu rusengero n’abadakwiye kurujyamo? Ubu si ubutumwa bwiza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa

CAN 2023: Côte D’Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe cya Afurika giheruka nyuma yo gukina iminota irenga 120