in

CAN 2023: Côte D’Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe cya Afurika giheruka nyuma yo gukina iminota irenga 120

CAN 2023: Côte D’Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe cya Afurika giheruka nyuma yo gukina iminota irenga 120.

Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Côte D’Ivoire wahuje igihugu cya Côte D’Ivoire cyakiriye iri rushanwa n’igihugu cya Senegal cyaherukaga gutwara igikombe cya Afurika giheruka gukinwa.

Uyu mukino watangiye abasore ba Senegal bagaragaza ko bari hejuru cyane dore ko ku munota wa 3 w’umukino bari bamaze guterekamo igitego cyiza cyane cyatsinzwe na Habib Diallo ku mupira mwiza cyane yari ahawe na rutahizamu kabuhariwe Sadio Mané.

Igice cya mbere cyarangiye Senegal ariyo iyoboye n’igitego 1-0 amakipe yombi yagarutse mu kibuga ubona ko afite inyota yo gushaka igitego gusa bikagorano, amata yaje kubyara amavuta kuruhande rwa Côte D’Ivoire ubwo umuzamu Eduard Mendy yatejyeraga Nicolas Pepe mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi agahita atanga penaliti.

Iyi penaliti yabonetse ku munota wa 84 w’umukino iterwa neza cyane na Frank Jessie byatumye iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze bahabwa indi minota 30 y’inyongera nayo irangira rubuze gica biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

Ikipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire yari mbere y’abafana bayo yahiriwe cyane na penaliti dore ko yatsinze penaliti 5 kuri 4 maze ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 utyo abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Senegal yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe basigara baririra mu myotsi.

Ikipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire yasezereye Senegal izakina n’ikipe ya Cape Verde yasezereye Mauritania muri 1/4.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Francis ntiyumva ukuntu Abanyafurika banze guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina

Messi yanze kuviramaho! Inter Miami ya Lionel Messi yatsindiwe muri Saudi Arabia ibitego birenga bitatu