in

Papa Francis binyuze mu butumwa yageneye abanyarwanda yihanganishije ababuriye ababo mu biza avuga nicyo agiye gukora nk’umushumba mukuru wa Gatolika ku isi 

Papa Francis binyuze mu butumwa yageneye abanyarwanda yihanganishije ababuriye ababo mu biza avuga nicyo agiye gukora nk’umushumba mukuru wa Gatolika ku isi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bishwe n’ibiza yiyemeza gukomeza gusabira ku Mana abasigaye ngo bagire umutima ukomeye.

Imvura nyinshi n’imyuzure byishe abantu 130 bisenya inzu zirenya inzu nyinshi.

Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ihumure abashegeshwe n’ingaruka z’ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Nababajwe n’inkuru z’abatakaje ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.”

Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abakuwe mu byabo ndetse n’abari mu bikorwa by’ubutabazi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bwe bureshya benshi: Menya impamvu Shaddy ari  we uzajya kwakira umuhanzi Kidumu Kibido mu gitaramo afite mu Bubiligi

Ni mumuhe ikibonezamvugo na we umuntu utinyuka kubahuka Scovia koko: Dj Brianne ake kashobotse abafana bamuhindukiranye bamushinja ikinyabupfura gike no kubahuka