in ,

P Fla yasubije amakuru yamuvuzweho yo kwanga kuririmba nyuma y’uko yimwe ibiryo

Nyuma y’amakuru yavuzwe kuri P Fla mu minsi ishize y’uko yanze kuririmba mu gitaramo cyari bubere mu karere ka Rusizi kubera kwimwa ibiryo; Pfla yabihakanaye avuga ko abavuze aya magambo ari abagamije kumuharabika ndetse no kumwangisha abakunzi b’umuziki we.

Mi minsi ishize nibwo havuzwe inkuru y’umuhanzi P Fla byari byavuzwe ko yimwe ibiryo ubwo yari yagiye gutaramira i Rusizi akaza kuza kwanga kuririmba akivumbura bityo n’igitaramo kikaburizwamo.

Ubwo P Fla yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe, yavuze ko rwose aamakuru yamuvuzweho atariyo habe na mba ko ahubwo ari abagamije guharabika izina rye.

abajijwe impamvu ki ataririmbye kandi yaragombaga kuririmba,yasubije ko ubusanzwe yagiye i Rusizi agomba kuririmba mu gitaramo kimwe ariko cyarangira uwo bari bumvikanye akaza kumusaba ko banakora ikindi gitaramo ku munsi ukurikiyeho.

PFla yivugiye ko yabyemeye nyuma y’uko bumvikanye amafaranga nubundi yagombaga kwishyurwa ariko uwari bumube hafi mbere yo kuririmba akaza kumusiga akamuta ku kabari yari buririmbireho akamara amasaha arenga abiri atarahagera.

Nyuma y’uko P Fla ngo ahuye n’umwe mu bafana be,ngo batembereye mu kandi kabari kari mu Bugarama maze nyuma baza guhindukira baragaruka kugira ngo barebe ko igitaramo cyaba byibuze cyatangiye.

Mu kuhagera P Fla ngo yasanze hari akavuyo ndetse bishobora kuza kurangira igitaramo kitabaye kubera umuvundo waruhari,niko guhitamo gusubira iyo yarari.

P Fla yivugiye ko abavuze ko yanze kuririmba kubera ko yimwe ibiryo ndetse n’uko yari yasinze ari abagamije kumwangisha abakunzi b’umuziki we.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore n’umukobwa b’imyaka 15 batwitse imbuga za interneti nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza (AMAFOTO)

Reba impamvu abantu bashobora kumatana bari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’icyo bakora bibaye.