in ,

ONE MORE MUSIC, igisubizo cy’indoto z’abahanzi nyarwanda mu guteza umuziki nyarwanda imbere

ONE MORE MUSIC ni label nshya yatangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, ikaba ari imwe mu ma labels mashya afite intego zo kuzamura umuziki nyarwanda. ONE MORE MUSIC label ifite studio iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata ahazwi cyane nka Kanyonyomba. Zimwe mu ntego za ONE MORE MUSIC label ni uguteza imbere umuziki muri rusange cyane cyane no korohereza by’umwihariko abahanzi bakizamuka kumenyekanisha impano zabo babifashijwemo n’ubuyobozi bwa ONE MORE MUSIC label burangajwe imbere na RUBERA Esther (Mushiki wa M1) akaba ari nawe muyobozi mukuru (CEO) wa ONE MORE MUSIC.

RUBERA Esther, C.E.O wa ONE MORE MUSIC label

ONE MORE MUSIC label ubu ibarizwamo umuhanzi umwe ariwe M1, uyu akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bakundwa cyane ndetse akaba yaranakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abanyarwanda zirimo na PERFECT aherutse gushyira hanze mu minsi ishize gusa nkuko umwe mu bagize ONE MORE MUSIC yabidutangarije ngo hari gahunda yo gushaka abandi bahanzi baririmba injyana ziganjemo rap na rnb biteguye kwakira bakaba bakangurira abahanzi nyarwanda kubagana aho bakorera bakabafasha kuzamura impano zabo.

Umuhanzi M1
Esther (CEO wa ONE MORE MUSIC label) ari kumwe na musaza we M1 abereye Manager

Nkuko umwe mu bagize ONE MORE MUSIC yakomeje abidutangariza, yatubwiye ko ubu bafite producer umwe ubakorera imiziki ariwe producer Li John bakaba banaha ikaze abandi ba producers bifuza gufatanya nabo guteza umuziki nyarwanda imbere. Yasoje atubwira ko icyo bifuza cyane kikaba ari nayo mpamvu nyamukuru ya ONE MORE MUSIC label ari uguteza imbere by’umwihariko abahanzi bakizamuka baborohereza kuzamura impano zabo bityo rero bakaba bakangurira abahanzi bakizamuka bose kubagana kugirango babafashe kugera ku ndoto zabo.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gutunganya umuziki muri ONE MORE MUSIC label
Ikirango cya ONE MORE MUSIC label

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alice Sparkle umuhanzikazi ufite impano yakangaranyije abarambye mu mwuga (+Video)

Umunyarwandakazi yagaragarije umuraperi Gravity Omutujju urukundo rudasanzwe