in

Nyuma yo kumara igihe agowe n`ubuzima Jamie Foxx yagarutse mu ishusho nshya

Umukinnyi w`ikirangirire mu gukina amafilime Jamie Foxx, yongeye kugaruka imbere ya camera akina filime, nkuko bigaragara ku mafoto yagiye hanze kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2023, nyuma yo kumara igihe kitari gito mu bitaro kubera uburwayi bwari bwaramwibasiye.

Kuri uyu wa kane ku mugoroba hagiye hanze amafoto, ya kizigenza mu gukina amafilime Jamie Foxx, ni amafoto amugaragaza yicaye imbere ya camera ari gukina filime, nk`umwuga uyu mugabo yihebeye, aya mafoto ni amafoto yafashwe ubwo hafatwaga amashusho ya filime, uyu mugabo yitegura kugaragaramo izajya hanze vubaha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane uyu mugabo yashyize hanze, aya mafoto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati”vubaha tugiye gukora ikintu kinini kandi gitangaje” ni amafoto yahise asakazwa n`umukobwa we Colline, maze abakunzi b`uyu mugabo bayakirana urugwiro.

Wayne Gretzky & Jamie Foxx

Jamie yari muri Atlanta ahugiye mu gukora filimi ye yari gutambuka kuri Netflix, muri Mata ubwo yafatwaga n`uburwayi butunguranye, maze aza guhita yihutanwa mu bitaro, nyuma aza koherezwa Chicago aho ymaze igihe yitabwaho n`abaganga.

Written by Mucyo Patience

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’imyanya ye y’ibanga yayambitse imigara: Umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda afashe imyambaro y’intore ayambara n’aho itambarwa – AMAFOTO

“Aruhukire mu mahoro” Ubuyobozi bwa APR Fc bwafashe mu mugongo umuryango w’umutoza wayitoje witabye Imana