in

“Aruhukire mu mahoro” Ubuyobozi bwa APR Fc bwafashe mu mugongo umuryango w’umutoza wayitoje witabye Imana

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc, bwihanganishije inshuti n’umuryango bya Andy-Magloire Mfutila wayitoje none akaba yitabye Imana.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bagize bati “Ubuyobozi bwa APR FC bubabajwe cyane n’urupfu rw’umutoza Andy-Magloire Mfutila

Ku wa gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023, uyu mukambwe w’imyaka 62 nibwo yapfuye azize indwara mu bitaro bya kaminuza ya Kinshasa(y’iwabo muri RD Congo).

Andy-Magloire Mfutila yari Umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2007/8 aho yageze ku mateka yo gutwara Igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cya CECAFA Kagame ari kumwe natwe.

Umurage we uzabaho iteka kandi yanditsweho imitima yacu. Impuhwe zacu zimbitse zerekeza kumuryango we, Inshuti n’abafana muri iki gihe kitoroshye. Aruhukire mu mahoro.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kumara igihe agowe n`ubuzima Jamie Foxx yagarutse mu ishusho nshya

Iyi Paris saint Germain kuri Kylian Mbappé yakica n’umuntu.