in

Nyuma y’imyaka 46 y’umubabaro n’agahinda Imana yabakoreye igitangaza

Abizera Imana bajya bavuga ko icyo Imana itabasha ari ikitabaho kandi koko urebye usanga aribyo .

Umuryango w’umugore n’umugabo ubona bari mu myaka 60 y’amavuko ,  Imana yabahaye abana b’impanga 2,nyuma y’imyaka irenga 46 bategereje urubyaro ,Nubwo bisa nk’ibidasanzwe imbere y’abantu babibonye.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter ,umunya Nigeria Chukwunaeduya , yashyize hanze amafoto agaragaza uyu mugore n’umugabo we bateruye abana babo b’impanga ,maze ayo mafoto ayaherekeresha amagambo agira ati:”nyuma y’imyaka 46 dutegereje nta mwana  ,Imana yaduhaye umugisha w’impanga”

Icyakora mu babonye ubwo butumwa hari abatabyizeye ,kuko nk’uwitwa @zord_major yagize ati:” uravugisha ukuri , imyaka 46?” ,mu gihe uwitwa ticobenson: we yagize ati:”ibidashoboka ,ibigira ibishoboka , urakoze yesu”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku bantu bakunda imigati n’icyayi

Umugabo yihinduye umukobwa ajya gukora ubuyaya mu rugo rw’uwahoze ari umugore we