in

Nyuma y’igihe Kanye West na Kim Kardashian badacana uwaka bongeye kugaragara basangira bitera urujijo.

Benshi bacitse ururondogoro, nyuma y’uko Kanye West na Kim Kardashian bagaragaye muri resitora basangira n’umwana wabo North, hamwe na bagenzi be bambaye imyenda yanditseho izina rya album nshya y’uyu muraperi yise “Vultures”, iri hafi gusohoka.

 

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, usibye kwambara imyenda imwe, Kanye yanagaragaye yitwikiriye mu maso na mask y’umukara abantu bamwe bavugaga ko yambaye kugira ngo ahishe mu maso.

 

Byatangaje benshi kubona aba bombi bari kumwe, kuko barebanaga ay’ingwe kuva batandukana, gusa bashyize ibibazo byabo ku ruhande kugirango basangire.

 

Kanye West na Kim Kardashian bashakanye mu 2014 batandukana mu 2022, nyuma yo kubyarana abana bane North, Saint, Chicago, na Psalm.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu byagufasha gutuma ubuzima bwawe bumera neza kurushaho muri 2024

Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa