in

Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa

Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa.

Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino karundura wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya Al Nassr ikinamo rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi warangiye ikipe ya Al Nassr itsinze Inter Miami ibitego 6-0.

Uyu mukino wa gishuti ntabwo Cristiano Ronaldo yawugaragayemo kubera ikibazo cy’imvune gusa wabaye ahari dore ko yari yicaye muri sitade mu myanya y’icyubahiro ubwo ikipe ye yagaraguzaga agati iya Lionel Messi.

Lionel Messi yinjiye mu kibuga Inter Miami yamaze gutsindwa ibitego 6-0 ku munota wa 82 w’umukino habura iminota 8 kugira ngo umukino urangire.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe Kanye West na Kim Kardashian badacana uwaka bongeye kugaragara basangira bitera urujijo.

Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa