in

Dore ibintu byagufasha gutuma ubuzima bwawe bumera neza kurushaho muri 2024

Gutangira umwaka mushya nicyo gihe cyo kugira intego shyashya no kugira impinduka mu buzima bwawe ndetse n’imibereho yawe ukagerageza kuyigira myiza uyu munsi twabegeranyirije ibintu byagufasha gutuma ubuzima bwawe buba bwiza muri 2024.

1•Kwita kugihe umura uryamye : ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe mu bintu bifasha umuntu Kubaho ubuzima bwiza kuryama ukaruhuka neza aribimwe mubyingenzi bifasha umuntu mugutekereza neza no kugira ubuzima bwiza gusa nanone iyo uryamye ukarenza urugero bitera ubunebwe.

2• Kwita ku mubiri wawe : umubiri w’umuntu ni kimwe mu bintu bifasha umuntu kugara neza bitewe nuko usa Rero kugirango umubiri wawe use neza hari Inama abahanga batanga harimo gukora siporo, kurya iryo iboneye ndetse n’ibinyobwa biboneye ibi bifasha umubiri gukorana itoto.

3•Kwita kuntekerezo zawe : Abahanga batangaza ko kimwe mu bintu bifasha ubwonko gukora neza ari ukwiga ibintu bishya ndetse no gushaka ibintu bigoranye ukoresha ubwenge bwawe byongera ubumenyi bwa muntu ibi rero Abahanga bakomeza bavuga ko byagufasha Kubaho neza muri 2024.

4• Kwita ku mibanire yawe n’abandi : kugira inshuti ni bimwe mu bintu byingenzi muri buno buzima ni ukugira inshuti uha umwanya ukazifasha nawe zikaguha umwanya kuko iyo ufite ibibazo ubona abagufasha bigatuma utaba wenyine kuko kuba wenyine ni bimwe mu bituma ikiremwa muntu kiheba.

5• Kwita ku buryo ukora imibonano mbuzabitsina : aha Abahanga berekana ko mu buzima imibonano mbuzabitsina ari muri bimwe mu bintu bifasha umuntu kumva ameze neza gusa aha byemerewe abashakanye kuko iyo ubikoze utabyemerewe bikakubata bishoboka kigutera gusanya urugo uzubaka bitewe nuko uba waramenyereye abakobwa cyangwa abagabo benshi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngororero : RIB yataye muriyombi Abaganga 2 bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwica uruhinja.

Nyuma y’igihe Kanye West na Kim Kardashian badacana uwaka bongeye kugaragara basangira bitera urujijo.