in

Nyuma y’igihe gito batandukanye, Bad Rama yamaze kwisubiza Marina.

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yamaze gusubirana n’umuhanzikazi Marina wari umaze ukwezi asezeye muri The Mane.

Uyu mugabo washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yatangaje ko yamaze kwisubiza uyu muhanzikazi wari waramusezeye.

Mu nyandiko ndende uyu mugabo yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko uyu muhanzikazi agiye gusohora indirimbo nshya yumvikanamo ugusaba imbabazi k’uyu mukobwa.

Yaciye amarenga ko Marina agiye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka aho yise mu rugo ariho The Mane Music Label.

 

Yakomeje ati “Nsabye imbabazi. Nanjye ndi umuntu ku makosa nakoze, ababaza abo nkunda. Ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n’umuhate mu kazi. Nsabye imbabazi.’’

Bad Rama yavuze ko nyuma yo gusabwa imbabazi yazitanze nk’umubyeyi. Muri ubwo butumwa burebure yasabye abakunzi ba The Mane gushyigikira Marina mu rugendo rwe rushya.

Ati “Ndasaba abafana ba The Mane by’umwihariko aba Marina kumushyigikira, tugakomeza urugendo twatangiye!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mc yavuye mu bukwe igitaraganya agikubita amaso umugeni.

Umuganga yateye abantu benshi ubwoba nyuma yo kuvuga ko abana n’umuzimu w’umugore we mu nzu.