in

Umuganga yateye abantu benshi ubwoba nyuma yo kuvuga ko abana n’umuzimu w’umugore we mu nzu.

Muri Nigeria hagaragaye umugabo ukora umwuga w’ubuganga akaba ari dogiteri mu bijyanye no kuvura indwara z’uruhu (Dermatologie) witwa Dr.Maxvayshia. Uyu mugabo akaba yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko abana n’umuzimu w’umugore mu nzu ye ndetse akanagaragaza bimwe mu bimenyetso bibyemeza.

Dr.Maxvayshia akoresheje urubuga rwa Twitter yagize ati :”Ndarambiwe kubana n’uyu muzimu w’umugore mu nzu yanjye! Ntatuma ryama n’ijoro aba ari kunsakuriza. Njya kumva nkumva umuntu ari gukaraba mu rwogero (bathroom) najya kureba nkamubura ahubwo nkabona yihanaguje isume yanjye akayisigaho ibirungo by’ubwiza (Make Up) bigaragara ko ari umugore”.

Uyu muganga yakomeje agira ati “Ibi bimaze kuba inshuro nyinshi mva ku kazi nkasanga ibintu byo mu nzu yabiteraguye hejuru ndetse n’imyenda yanjye yayivanye mu kabati ayishyira hasi. Sinkibasha gusinzira nijoro bitewe n’urusaku rwe kandi iyo ncanye itara ahita abura. Si umuntu umbereye mu nzu ahubwo ni umuzimu w’umugore”.

Dr.Maxvayshia yarangije abwira abamukurikirana kuri Twitter ati ”Niba hari umuntu umwe muri mwe uzi umuntu wamfasha kwirukana uyu muzimu yambwira kuko niteguye gukora buri kimwe nkasohora uyu muzimu w’umugore hano, niba kandi ntawamfasha mwumva ko ibyo mvuga atari byo ubwo ahasigaye nzamwikubitira ubwanjye.”

Abantu batangajwe n’aya magambo y’uyu mugabo ,abandi bagaragaza ko biteye ubwoba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe gito batandukanye, Bad Rama yamaze kwisubiza Marina.

Niba utajya ufata ifunguro rya mu gitondo, dore byinshi wacitswe.