in

Nyuma y’amezi yarashyizwe ku gatebe, Harry Maguire yagarutse mu kibuga avuga ijambo rikomeye

Myugariro w’umwongereza akaba na Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire wari umaze igihe yarashyizwe ku gatebe, yagarutse mu kibuga anafasha ikipe ye gutsinda ahita avuga ijambo rikomeye nyuma y’umukino.

Ni umukino wari uwa 1/16 cya FA waje kurangira iyi kipe itsinze ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Casemiro watsinze 2, ndettse na Fred watsinze kimwe.

Nyuma y’umukino, kapiteni Maguire yavuze ko kuba yari amaze igihe adakina byamugizeho ingaruka ariko ku ubu yiteguye kwisubiza umwanya we kuko amaze igie ari gukoresha imbaraga nyinshi mu myitozo.

Yagize ati: Mu myitozo narakoze cyane, ubu amahirwe uku yaje ngomba kuyakoresha. Mfite imyaka 29, nari maze ibyumweru 2 n’igice ntabanza mu kibuga, sinigeze ngira ibi bihe nubwo ari kimwe mu bigize umupira, sinifuza ko bizongera kumbaho.”

Uyu myugariro ari mu bahenze iyi kipe yaguze, nyamara abafana bamwe ntibamwiyumvamo kubera imyitwarire ye mu kibuga itabashimisha.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Manchester United yahise ikatisha itike yo kuzakina 1/8, ikaba izahura na Leeds United taliki 8 Gashyantare muri uyu mwaka.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyaranze imikino ya FA Cup kuri uyu munsi

Nyamukandagiramukibuga yafashe umwanya wa mbere! Dore uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 17