in

Nyuma ya Onana, undi rutahizamu wabiciye bigacika muri Rayon Sports yagiranye ibiganiro na FERWAFA imusaba kuzakinira Amavubi

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, Michael Sarpong yagiranye ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ bamusaba kuzakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, nibwo hacicikanye amakuru avuga ko Essomba Leandre Willy Onana ari mu biganiro na FERWAFA aho mu gihe kiri imbere bishoboka ko yazakinira u Rwanda.

Amakuru dukesha umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio Fine FM, ni uko Essomba Leandre Willy Onana aragirana ibiganiro na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier kuri uyu munsi, nibikunda akaba azatangira gukinira Amavubi mu gihe kiri imbere.

Uyu munyamakuru kandi yanahishuye ko na Michael Sarpong yigeze kugirana ibiganiro na FERWAFA bamusaba gukinira Amavubi, ndetse uyu mukinnyi yari yabyemeye ariko urwego rwe rw’imikinire ruza gusubira hasi bituma Abanyarwanda bamukuraho amaso.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye Abakinnyi 23 batarimo Haruna niyonzima

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 babuze ibyangombwa nyuma yo kubeshya imyaka