Kuri uyu munsi umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yongeye guhamagara ikipe y’igihugu azifashisha mu mukino wa gishuti uzahuza u Rwanda na Guinea.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere barimo Trey Ryan wa Standard Leige mu Bubiligi, Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Glen Habimana ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg na Kalisa ukinira Etzeila Etellbruck muri Luxembourg.
Iyi kipe kandi yahamagawe hongeye guhamagarwa abakinnyi barimo Ally Niyonzima na Ngwabije Bryan Clovis bari bamaze iminsi badahamagarwa.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima yongeye kubura amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.