in

Nyina wa Diamond Platnumz atwite inda y’imvutsi|bahinyuje ababategaga iminsi.

Nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz n’umukunzi we bahinyuje ababategaga iminsi bavuga ko atazatwite kuko agejeje mu myaka 50 biravugwa ko yaba atwite inda y’imvutsi.

Sandra Sanura w”imyaka irenga mirongo 50, ibinyamakuru byo muri Tanzania biravuga ko atwite inda nkuru y’umukunzi we, bamaze imyaka igera kuri ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Mu mpera za 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urukundo rwa Nyina wa Diamond n’umugabo uzwi nka Uncle Shamte nawe wo muri Tanzania.


Aba bombi iby’urukundo rwabo ntibigeze babihisha, bahoraga bigaragaza bari kumwe ubonako baryohewe n’urukundo, ndetse na Diamond akagaragaza ko abashyigikiye, aho yita uyu mugabo Uncle, aka kazina kakaba karahise kamufata akaba ari nako yiyita kumbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba: Aba bantu batungwa no kunywa amaraso mabisi kandi ntibajya bambara na rimwe|ibyo wamenya kuri aba bantu batangaje.

Sobanukirwa impamvu zikomeye zituma abagabo bamwe bagira amasohoro afashe abandi akaba ari nk’utuzi|Ese ni iki wakora?