in

Nyamirambo:ni amarira n’agahinda kubera umusore wishwe n’inzoga

Mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo Mu kagali ka Biryogo mu ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira 2022 nibwo iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye.

Uyu musore witwa Safari wari ufite imyaka 29 bivugwa ko yavukiye muri aka Kagali ka biryo abamuzi batangaje y’uko nubwo yanywaga inzoga atari umuntu wo kwicwa nazo.

Byatangajwe ko kugira ngo uno musore yitabe Imana yatangiye agwa ba nyiri kabari bagirango ni byabindi bisanzwe by’abasinzi.

Ubundi bafata uno musore bamujyana hanze amera nkaho aryamye ubwo nibwo baje gutegereza ko abyuka bagaheba bagiye kureba basanga ibye byarangiye yashizemo umwuka.

Gusa nkuko byakomeje gutangazwa n’abamuzi bavuze ko uyu musore yari yarabaswe n’inzoga zinkorano zaho mu biryogo kandi bivugwa ko yanywaga inzoga nta na rye bityo umubiri ukaba wananiwe ku byakira kukobnta mbaraga wari ufite akitaba Imana.

Abaturage icyo basabye ubuyobozi ni uko bakura izi nzoga zimaze kuba nyinshi muri aka Kagali ka biryogo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adil atashye, yavuze ijambo rikomeye ryishimiwe n’abarayon abafana ba APR FC bahekenya amenyo

Ed Sheeran yigobotoye umwaku watumaga atinjiza agafaranga akorera