in

Ed Sheeran yigobotoye umwaku watumaga atinjiza agafaranga akorera

Umusore w’imyaka 23 Adrian Kwiatkowski, ni we wari  umutekamutwe wibye indirimbo z’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.

Uyu musore w’imyaka 23 yibye indirimbo ebyiri za Ed Sheeran zari zitarasohoka ndetse n’izindi 12 z’Umuraperi Lil Uzi Vert, azigurisha ku rubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo butemewe.

Uyu musore yacuruzaga izi ndirimbo hanyuma akishyurwa mu ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ’cryptocurrency’ nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uyu mutekamitwe yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo agere kuri izi ndirimbo yifashishije imbuga z’abo bahanzi zose yinjiriraga ntawe ubizi.

Polisi yo mu Mujyi wa Londres mu bwongereza yatangaje ko uwo musore yafashwe amaze kwinjiza £131.000, asaga miliyoni 131 Frw.

Mu 2019 ni bwo inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye iperereza kuri uyu musore. Ni nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bagannye Ubugenzacyaha bwa New York bagaragaza ko hari umuntu utazwi wiyise Spirdark wabinjiriye, akiba indirimbo agatangira kuzigurisha.

Ubwo imashini ye yafatwaga, basanzemo indirimbo zisaga 500 acuruza atabyemerewe. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uwo muntu abikorera mu Bwongereza.

Mu bindi byafatiwe mu rugo rw’uwo mutekamutwe, harimo indirimbo zitarashyirwa hanze z’abahanzi zigera ku 1260 z’abahanzi 89.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo:ni amarira n’agahinda kubera umusore wishwe n’inzoga

“Yoo burya azi kuririmba kurusha n’umukobwa we” Amashusho ya Aline Sano ari ku ririmbana na mama we yatunguye benshi