in

Nyamirambo: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa urumogi ruhagaze amafaranga menshi

Mu Karere ka Nyarugenge mu rugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika 2089 tw’urumogi.

Uwarufatanywe ni umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, wafatiwe mu Mudugudu w’Irembo, Akagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko mu gufata uyu mugabo bamusanganye n’amafaranga y’u Rwanda 263 400 yari amaze gucuruza.

Abapolisi bahise bajya iwe mu rugo bajyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze basanga abitse mu cyumba udupfunyika tw’urumogi 2089 na Frw263400 yavuye mu rwo yari yagurishije.”

Nyuma yo gufatwa yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n’imodoka yoherejwe n’umugabo uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarumugereza mu rugo iwe ngo nawe arushakire isoko bakaba bari bugabane amafaranga yaruvanyemo.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa abandi bacyekwaho gufatanya nawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Yari myiza ariko hari ikintu iriho kizatuma ntawambara” Umwambaro wa Rayon Sport ukomeje guterwa uwinyuma n’abantu benshi bitewe n’ikintu kimwe bashyizeho kigiye gutuma ubura isoko -AMAFOTO

“Ndacyari isugi rwose” Umukecuru Nyirakajumba yatangaje ko nubwo imyaka ikomeje kumujyana kandi akiri isugi, afite ikizere ko azabona umugabo (Videwo)