in

Nyakabanda: Igisambo cyibye telefone cyakubiswe cyigirwa intere maze abo cyibye batabwa muri yombi

Mu murenge wa Nyakabanda haravugwa inkuru y’umugore n’umusore batawe muri yombi bazira gukubita umujura wari wabibye telefone.

Amakuru avuga ko iki gisambo cyaje kwiba mu gipangu jyicumbitsemo uyu musore n’uyu mugore aho cyabibye telefone zabo ni uko maze cyikabacika.

Amakuru akomeza avuga ko uyu wakubiswe yagarutse kwiba televiziyo muri icyo gipangu na none dore ko yari yasize ayicomoye, gusa bamuvumbuye hakiri kare nanone arongera arabacika.

Aba bibwe bakomeje gukurikirana uyu mujura aho yaje gufatirwa mu kandi gace maze arakubitwa agirwa intere aho yahise ajyanwa kwa muganga.

Nyuma yo gukubitwa, inzego z’umutekano zahise zita muri yombi wa musore na wa mugore bibwe aho bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

Aba batawe muri yombi babwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko batigeze bakubita uyu mujura ko ahubwo yakubiswe n’abaturage babafashije kumufata.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Divine Uwayezu wamamaye mu mashusho y’indirimbo nyarwanda yashyize hanze amafoto atangaje

Amakuru mashya ku bakurikiranweho kwica umwalimu wa kaminuza