in

Nyagatare: Abanyeshuri barenga 150 bajyanywe kwa muganga igitaraganya barwaye indwara ikomeje kuba amayobera

Mu karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’abanyeshuri barenga 150 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo mu nda bamwe bakanacibwamo gusa icyabiteye ntikiramenyekana.

Aba banyeshuri batangiye kujyanwa kwa muganga mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Abenshi biga ku bigo bitandukanye byo muri aka karere byiganjemo ibyo abana biga bitaha.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy Ndayambaje, yatangaje ko indwara aba bana barwaye itari yamenyekana ariko bakeka ko bayitewe n’amata baherewe ku ishuri.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bishobora kumutera indwara! Ibiryo byo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika byagaraguye Bruce Melodie

Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC begukanye igikombe cya shampiyona – VIDEWO