in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Numenya ibi ntuzongera kurya amafunguro atarimo karoti.

Izi mboga za Karoti ziribwa mu buryo butandukanye ushobora kuziteka, kuzihekenya cyane cyane ko zidasharira, kuzirya nka salade bityo rero karoti zigirira akamaro kenshi umuntu uzirya.

Akamaro k’imboga za karoti mu mubiri wacu:

Imboga za karoti zikungahaye cyane ku kinyabutabire bita β-CAROTENE (soma Beta Carotene), iyo rero ukunda kurya karoti, umubiri wawe ubona iki kinyabutabire ku buryo bworoshye, iki rero kigira akamaro kanini mu mubiri.

Karoti zifasha amaso gukora neza: intungamubiri za beta-carotene ziboneka muri karoti, zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A. Iyi vitamin A igira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kubona kw’amaso, ndetse no gukora neza kw’amaso. Niba ushaka kugira amaso mazima rero, tangira urye karoti kenshi gashoboka.

Karoti zirinda kanseri zitandukanye zibasira umubiri: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti, ifasha kurinda kanseri zitandukanye cyane cyane kanseri ya “Prostate”. Abagabo benshi guhera ku myaka nibura 40, bagirwa inama yo kurya karoti kenshi gashoboka kugira ngo birinde ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate.

Karoti zirinda gusaza imburagihe: Intungamubiri ya beta-carotene ikungahaye ku bituma uturemangingo tutangirika mu mubiri, bigakumira gusaza imburagihe.

Karoti zifasha uruhu kwirinda indwara: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti, zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A. Iyi vitamini rero irinda uruhu imirasire y’izuba yarwangiza, iyo iyi vitamin A ari nkeya mu mubiri bituma uruhu, umusatsi, ndetse n’inzara bikakara ndetse bikaba byahindura ibara.

Karoti zirinda indwara z’umutima: Ubushakashatsi bwagaragaje ko intungamubiri za beta-carotene, zigabanya ibyago byo kurwara umutima.

Imboga za karoti ni nziza cyane ku mikorere myiza y’umubiri wacu. Kuzirya kenshi gashoboka ni iby’ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri. Gusa ushobora kuzirya ukazirya nabi ugasanga intungamubiri zibonekamo umubiri ntuzibonye ku buryo buhagije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isimbi wamamaye kubera amashusho y’urukozasoni yavuze ibyo abandi banyarwandakazi bakorera mu rwihisho

Abahanzi nyarwanda bananiwe kubangikanya umuziki n’amashuri.