in

Abahanzi nyarwanda bananiwe kubangikanya umuziki n’amashuri.

Umuziki mu Rwanda ugitangira byari bigoye ko hari uwatekereza ko uzatunga umuhanzi. Byatumye hari abahanzi bahitamo guha umwanya wabo amashuri, kuko nta kizere cy’uko umuziki wazabatunga ubwawo bari bafite.

Hari abahanzi bagiye badindira mu muziki izina ryabo rigasubira hasi. Nk’uwo iyo muganiriye hari igihe urwitwazo arugira amasomo, yego biranashoboka cyane ariko mu byukuri aba nta cyizere afite ko wenda umuziki we wazamubeshaho mu buzima yifuza.

Hari abahanzi bameshe kamwe, basanga batabangikanya amasomo n’umuziki.

Riderman

Umuraperi Riderman, Yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza aho yigaga mu ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli rya UTB yahoze ari RTUC.

Ntitwarangiza iyi nkuru tutanenze umuraperikazi Young Grace wigeze (muri 2015) gusohora ifoto agaragaza ko yamuritse igitabo cyandikwa n’abarangije Kaminuza kandi abeshya.

The Ben

The Ben asa nk’uwagendeye rimwe na Meddy bagerera muri USA igihe kimwe.
Yavuye mu Rwanda ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri ULK.

Muri 2013 yatangaje ko yakomereje amasomo ye muri Amerika mu ishami rya Public Health.

Kuva yavuga ibyo ntiyigeze atangaza ko yarangije ya masomo ahubwo icyo abakunzi be babona hafi buri mwaka ni indirimbo asohora n’ibitaramo akora hirya no hino.

Meddy

Yavuye mu Rwanda muri 2010. Icyo gihe yari arangije amashuri yisumbuye muri La Colombière, aho yigaga imibare n’ubugenge( Mathematics& Physics).

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yakomereje amasomo ye mu ishuri ryitwa Tarrant College muri Leta ya Texas, USA, Kuva icyo gihe uyu muhanzi ntarongera kugira icyo avuga ku myigire ye.

King James

Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James yarangije APE RUGUNGA nyuma atangira kaminuza muri mount Kenya yiga umwaka umwe ageze aho arabihagarika.

Nizzo Urban Boys

Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu.

Bruce Melodie

Bamwe muri abo bahanzi biyeguriye umuziki kugeza ubu urabatunze. Urugero rwiza ni Bruce Melodie utarize cyane ariko umuziki ukaba waramukijije.

Nta mushahara agira ariko ijwi rye rituma yinjiza amafaranga aruta aya benshi bakorera mu biro bambaye karuvati.

Byaramuhiriye kuko yemeye kuwitangira, amashuri akayishyira ku ruhande.Bruce Melodie yize amashuri abanza ahitwa Camp Kanombe, ayisumbuye ayiga n’ubundi i Kanombe.

Ntabwo yayarangije kuko yahise yinjira mu muziki.

Mu bandi bahanzi bitangiye umuziki bagahagarika amashuri harimo Christopher, Buravan, King James, Derek, n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Numenya ibi ntuzongera kurya amafunguro atarimo karoti.

Amafoto y’abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru