in

N’ubundi ni ba baringa! Umutoza wa Rayon Sports yikinze ku ntsinzi amaze iminsi abona antenga ikintu ubuyobozi bwari bugiye kumukorera

N’ubundi ni ba baringa! Umutoza wa Rayon Sports yikinze ku ntsinzi amaze iminsi abona antenga ikintu ubuyobozi bwari bugiye kumukorera

Umufaransa utoza ikipe ya Rayon Sports Julien Mette yantenze bikomeye ikintu ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bugiye kumukorera.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Vision FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro urangira ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 1 cya Vision FC.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru atangaza ko adakeneye umwungiriza kubera ko ngo yasanze abunguriza bo mu Rwanda ari ba baringa, ngo ntakintu baba bamaze ahubwo ko ubuyobozi bushaka bwayimurekera agakomeza gutoza ari kumwe n’abo bari kumwe kugeza ubu.

Uyu mutoza umaze iminsi arimo kubona intsinzi, arashaka kuguma gutoza Rayon Sports ari kumwe n’umutoza w’abazamu, ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi kuko ngo nibo bamufasha kuruta kuzana umwungiriza uzamuvangira.

Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 5-1 uteranyije umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Iyi kipe itegereje irarokoka hagati ya Mukuru VS na Bugesera FC zirakina uyu munsi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatwawe abafana n’Akazi yabonye intsinzi umwataka arazuka

Fotora abayobozi nibashake babibone! Umusore w’umunyaRwanda yakubise kinyamanswa mushiki we amwambika ubusa, amuvuna n’umugongo amuziza kumwita imbwa – AMASHUSHO