in

Ntwari Fiacre washakwaga bikomeye cyane na Apr Fc, Rayon Sports na Police Fc yamaze gufata indege yihuse yerekeza mu gihugu cy’abajejetafaranga gushaka akazi

Ntwari Fiacre washakwaga bikomeye cyane na Apr Fc, Rayon Sports na Police Fc yamaze gufata indege yihuse yerekeza mu gihugu cy’abajejetafaranga.

Ntwari Fiacre yafashe indege imuganisha muri Afurika y’Epfo gushaka akazi.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru menshi kuri uyu munyezamu wagize umwaka mwiza w’imikino 2022/2023. Amwe yamuganishaga muri Police FC, andi akamuganisha muri APR FC n’ubwo hari andi yamuganishaga hanze y’u Rwanda.

Amakuru twamenye ni uko uyu musore yerekeje muri Afurika y’Epfo gusoza ibiganiro n’ikipe bumvikanye, ndetse byitezwe ko azayisinyira mu gihe nta cyaba gihindutse.

Fiacre yari aherutse gutangaza ko hari ikipe yo muri Afurika y’Epfo bari bari kuganira.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyamabaga ze, yashimiye cyane umuryango mugari wa AS Kigali mu gihe yari ahamaze, ndetse avuga ko azahora yibuka ibihe bagiranye.

Fiacre yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC ndetse aranayikira, ahava ajya muri Marine FC aho yavuye aza muri AS Kigali mu 2021.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben uri gutegura ubukwe na Pamella, biravugwa ko ari mu Rwanda aho yaje kureba umugore we bagiye kurushinga mu minsi ya vuba

“Kongera gukunda byarananiye!” Juno Kizigenza yavuze uburyo kongera gusubira mu rukundo byamunaniye nyuma yo gutana na Ariel Ways