in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Nturare utarivuze: ibi bimenyetso nubibona ku mukobwa uzihutire kumubwira uti « Ndagukunda »

Ese ni iki kikwerekano umukobwa akwiyumvamo cg agukunda akaba yarabuze uko abikubwira, ategerejeko ugira ijambo utobora?

Tumenyereyeko umusore kenshi iyo akunze umukobwa, amwegera akamubwira ikimuri k’umutima. Kuba  umusore ahita afata iyambere mukubwira umukobwa ko amakunze, siko bihita bigenda iyo umukobwa we yakunze umusore.

Umukobwa wakunze umusore, hari ibimenyetso atangira kumwereka, mu rwego rwo kumwerekako amwiyumvamo kandi yifuzako bagirana ubushuti budasanzwe. Kuri MenyaByinshi, tugiye kubabwira bimwe mubimenyetso umukobwa agaragaza, byakwerekako yagukunze kandi ko ategereje ko ugira intambwe utera.

  • Kukwigana ibyo ukora

Ese ikintu ukoze nawe uhita ubona agikoze? Nk’urugero: uburyo wicayemo nawe ukabona nibwo yicayemo, wahindura uko wari wicaye nawe ukabona arabihinduye. Mbese ikintu ukoze nawe ashaka ngo abe aricyo akora.

Gusa kuba yakwigana ibyo uri gukora, bikorwa muburyo atatekerejeho kenshi. Gusa si buri gihe, kuko ashobora kukwigana ibyo uri gukora, agira umwiteho, uboneko agukurikiye kandi ashaka kuba yamera nkawe. Yabikora kubushake bwe cg bikaba Atari kubushake bwe, iki ni ikimenyetso cyakwerekako agukeneye.

  • Iyo uvuze ibintu bitangaje araseka (nubwo byaba bidasekeje)

Umukobwa iyo agukunda, aba yumva ibyo wavuga byose byamunezeza kandi bikamushimisha. Amagambo yawe yose ayafata muburyo bwiza gusa, kuburyo nubwo wavuga ikintu kidasekeje, cyatuma abantu bakugaya, we yumva gisekeje kandi agatangara. Kuri we, uba uri umuntu uzi kuganira cyane kandi inkuru zawe ziba zisekeje cyane.

 

  • Muri inshuti kumbuga nkoranyambaga zose muhuriyeho

Umukobwa ugukunda, aba yumva yagukurikira ahantu hose, mbese aba yifuza ko uburyo bwose bwabahuza mwaba muburiho kandi muri inshuti. Umunsi mugihura, yahise agusaba ubushuti kuri Facebook, aragukurikira kuri Instagram, nimero yawe ya WhatsApp arayifite, etc…

Ibi bikwerekako aba yumva agukeneye hafi cyane.

 

  • Akwandikira amagambo cg SMS zireshya gute? Ugereranije nuko umwandikira

Ese akwandikira ibintu byinshi ugereranije nibyo wowe umwandikira? Ese agusubiza amagambo y’impine?

Niba iyo umwandikiye, agusubira mumagambo ajya kungana cg arenga ayo wamwandikiye muburebure, aho ni byiza cyane. Biba ari akarusho iyo akwandikira amagambo asumbye ayawe.

Ariko niba umwandikira ibintu birebire, amagambi menshi, akagusubiza mumpine cg akagusubiza mumagambo make cyane. Ni igihe ngo ugabanye kwihuta cyane, maze urebe ko wagendera kumuvuduko we. Uwo ntabwo aba akwiyumvamo cyane.

  • Ese arakwegera cyane kurusha uko byahoze?

Niba umukobwa agerageza kugira yumve ko umuri hafi, yaba muburyo bw’umubiri no mubitekerezo, uwo mukobwa aba agukunda. Urugero: iyo mwicaye mu itsinda, ubona ari wowe aba ashaka kwegera hafi buri gihe kandi ukabonako ashakako ibitekerezo bwawe nibye bigaragara nk’ibihuye.

Gusa bitewe n’imyitwarire, hari abakobwa bamwe nubwo yaba agukunda, yanga kukwegera kugira bitarangira umukojeje isoni.

 

  • Kurya iminwa

Niba mugihe uri kuvuga aba ari kukureba kandi ukabona arimo ararya iminwa ye. Birashoboka ko uri umusore uri muntekerezo ze.

 

  • Kugusekera

Niba mugihe ari kure, akureba ukabona aramwenyuye, ni ikimenyetso ko akeneye ko umusanga ukamuganiriza. (Gusa kandi aba ashobora kugusekera hari akantu gasekeje akubonyeho).

Nko mugihe muri mukiganiro, ukaba uri kuvuga ibintu bidasekeje, bidatangaje kandi bitanateye n’amatsiko cyane, we ukabona afite ibinezaneza kumunwa, nuko hari ibindi ari kugutekerezaho. Biba byerekana ko agukunda.

 

  • Ahumbaguza amaso ate iyo murebanye?

Niba mugihe muhuje amaso, ahumbaguza inshuro nyinshi, iki ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko ashobora kuba agukunda.

 

  • Mumara umwanya ungana ute muhuje amaso?

Niba muhuza amaso, ukabona yatinze kugukuraho amaso ugereranije na mbere, ni ikimenyetso cyakwerekako akwifuza. Aba ashaka kukwerekako akeneye ko wamwitaho kandi ukabona ari uwagaciro k’ubuzima bwawe.

Abikwereka neza iyo muhuje amaso umwanya munini ugereranije na mbere, nuko akamwenyura.

 

  • Mwicara mute iyo muri hamwe?

Niba mugihe mwicaye mu itsinda, ubona kenshi ari wowe ari kureba kurusha abanda, nuko ari wowe abona w’agaciro kurusha abanda bo mu itsinda urimo. Ubisobanukirwa neza, iyo aguhanze amaso kandi Atari wowe ufite ijambo mu itsinda urimo.

Umukobwa iyo agukunda, agerageza kwicara kuburyo muri bube murebana cyangwa akwegereye. Iyo umubiri wawe ukoze kuwe (urugero: ukuboko kwawe kukab kwamukoraho mwicaye) ubona atakwishishe kandi akaba yabireka nk’utabyitayeho. Iki ni ikimenyetso ko atakwishisha kandi akwiyumvamo.

Agerageza ko mwakicara murebana, cyangwa akwegereye, kuko aba yumva akeneye ko wamubona nk’uwagaciro.

Ahasigaye ni ahawe ukaduha igitekerezo!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Udukoryo tutazibagirana twakozwe n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda

Undi munyamakuru wa RBA arigendeye.