in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Undi munyamakuru wa RBA arigendeye.

Nyuma y’aho umunyamakuru wa RBA witwa Mbabazi Fiona asezeye kuri iki kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri ubu undi munyamakuru witwa Bienvenue Redamptus nawe yasezeye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, Mbabazi wari umenyerewe mu gusoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasezeye muri iki kigo yari amazemo imyaka irenga 11.

Mu magambo ye yagize ati “Yari ibaye imyaka 11 nkora umwuga nkunda, ariko ni igihe cyo gufata akaruhuko nkajya mu bindi bishya. Ndashimira abayobozi banjye banyizeye bakamfasha gutera imbere. Ndashimira abo twakoranye batumye mba uwo ndi we uyu munsi, n’abagiye bankurikira batahwemye kunyereka urukundo.”

Mbabazi Fiona

Mbabazi yasezeye muri RBA mu gihe hari amakuru yizewe ahamya ko na Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda nawe yasezeye, bose bivugwa ko babonye indi mirimo mu bindi bigo.

Bienvenue Redemptus wasezeye kuri RBA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nturare utarivuze: ibi bimenyetso nubibona ku mukobwa uzihutire kumubwira uti « Ndagukunda »

Ifaranga ryitiriwe Squid Game ryatumye hibwa akayabo !