in ,

Ntibyoroshye-Umukinnyi ukomeye wa Barcelona yasabye ubuyobozi kwirukana umutoza cyangwa we akigendera

Nyuma y’aho umutoza mukuru Luis Enrique atangaje ko iyi saison ari iya nyuma muri FC Barcelona,iyi kipe yagiye itanga amazina y’abo ishaka ko bamusimbuza,Neymar Jr nawe mu minsi yashize yatangaje ko yakwifuza ko umusimbura wa Luis Enrique ari we Juan Carlos Unzue.

Neymar Jr na Carlos Unzue

Gusa uyu munsi nk’uko ibinyamakuru byo muri Espanye bibitangaz,Neymar na Unzue baba baserereye ubwo Barca yakoraga imyitozo ku munsi w’ejo.Juan Carlos Unzue yaba yabwiye uyu musore ko amaze igihe akina ibye gusa adafatanya na bagenzi be ngo bakinane nk’ikipe nyuma nibwo Neymar yaje kubifata nabi banabwirana nabi.

Juan Carlos Unzue ntago ari bwa mbere agirana ibibazo n’abakinnyi dore ko yanaserereye na Marc Andre Ter Stegen ndetse na Ivan Rakitic.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Zlatan Ibrahimovic mu nzira zisubira mu ikipe ya PSG ku buryo butunguranye

Irebere ikimero cy’umuhanzikazi Sacha yambaye Bikini kirigutera abasore kuvugishwa(AMAFOTO)