in

NdabikunzeNdabikunze

Ntibisanzwe: Umugeni yatunguranye yifotoza afite umupira wo gukina mu mwanya w’indabo.

Umugeni witwa Urwibutso Nicole yatunguye abantu ubwo yifotozaga afite umupira wo gukina ,aho kuzana indabo.Mu busanzwe mu muhango w’ubukwe, usanga umugeni yifotoza afite indabo mu ntoki, gusa siko byagenze kuri Urwibutso Nicole kuko yifotoje afite umupira wo gukina wa Basketball nk’ikimenyetso gishimangira urukundo akunda uyu mukino n’agaciro awuha mu buzima bwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, nibwo Urwibutso Nicole yasezeranye n’umukunzi we Yves Nyirigira bamaranye imyaka isaga itanu bakundana.

Muri Nzei 2020, nibwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, aramwemerera avuga ‘YEGO’ ndetse ahita anamwambika impeta. Uretse kuba akinira ikipe y’igihugu ya Basketball, Nicole anakinira ikipe ya IPRC Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Rayvanny yicishije bugufi bikomeye imbere y’umukunzi wa Harmonize

Zimwe mu mpamvu zikomeye umusore adakwiye guhatira umukobwa gutera akabariro bagitangira gukundana.