in

Umuhanzi Rayvanny yicishije bugufi bikomeye imbere y’umukunzi wa Harmonize

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya, Rayvanny yicishije bugufi imbere y’umukunzi mushya wa Harmonize, maze amusaba imbabazi nyuma y’amashusho yagiye hanze mu minsi ishize uyu muhanzi asomana n’umwana wuyu mugore ,utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ubusanzwe uyu mukunzi mushya wa Harmonize, Kajala Masanja afite umukobwa uri munsi y’imyaka y’ubukure,ibyo kumusoma rero ntibyari byakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bahanzi bombi ndetse n’umukinnyi wa filimi Kajala Masanja uri mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Harmonize, byavuzwe ko Rayvanny yagaragaje ubukure nyuma yo gusaba imbabazi kubera kwamamaza amashusho asomana na Paula umukobwa wa Kajala.

Rayvanny abinyujije kuri Instagram akaba yasabye imbabazi zibyo yakoze byose.Yagize ati:“rimwe na rimwe muri iyi si, dukora ibintu tubona ko ari byiza mu maso yacu cyangwa ari ubwana, twiyibagije ko hari abo bishobora kwangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi Kajala Frida n’abandi babyeyi bose nakomerekeje”.

Usibye kuba Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yasabye imbabazi Paula na mama we Kajala Frida yanashimiwe kuba yatekereje ku bandi babyeyi bakomerekejwe n’isakazamashusho ritavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA Michelle Iradukunda yagiriye inama abakobwa bifuza kurwubaka rugakomera.

Ntibisanzwe: Umugeni yatunguranye yifotoza afite umupira wo gukina mu mwanya w’indabo.