in ,

Ntibisanzwe: Real Madrid igiye kugura umukinnyi ukomeye wa Fc Barcelona

Real-Madrid

Ntago bisanzwe bimenyerewe ko amakipe yambere ahanganye ku isi ariyo Real Madrid na Fc Barcelona ajya agurishanya abakinnyi babo, ndetse n’umukinnyi utinyutse kuva mu ikipe imwe yerekeza mu yindi afatwa nk’umugambanyi. Gusa kurubu ibitamenyerewe bikaba bigiye kuba nyuma y’igihe kitari gito ibinyamakuru bikomeye bibigarukaho.Image result for José Aurelio Suárez

Amakuru dukesha ikinyamakuru El Mundo deportivo aravugako ikipe ya Real Madrid yamaze kumvikana n’umunyazamu w’imyaka 21 José Aurelio Suárez García ukinira ikipe ya Fc Barcelona ya kabiri kuburyo iki cyumweru kirangira yamaze gusinya muri Castilla(Real Madrid nto). Uyu musore akaba ahinduye ikipe kuko amasezerano ye yarangiye bityo ikipe ya Fc Barcelona ikaba itaramwongeye andi nawe agahita yihitiramo kujya muri Real Madrid nyuma yuko ubuyobozi bwa Real Madrid bwari bwamwegereye bakumvikana ariko byari bitarajya ku mugaragaro. Uyu munyezamu niwe wabanzaga mu ikipe ya Fc Barcelona B gusa akaba atarongerewe amasezerano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abakinnyi bakoze ibikorwa by’urukozasoni mbere y’umukino bikabaviramo kwirukanwa umukino urangiye

Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Kalimpinya Queen, igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017