in

Ntibiribuze koroha! Umukinnyi wa Rayon Sports ntarimo kumvikana n’umutoza nyuma yo gusuzugurwa mu buryo bukomeye

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza ntabwo umukinnyi wayifashaga mu minsi ishize arimo kumvikana na Haringingo Francis ukomeje kumugaraguza agati.

kuwa Gatandatu muri iyi wikendi ishize tariki ya 18 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wari watangijwe n’amagambo menshi hagati y’abaperezi b’aya makipe yombi ndetse no mu bafana bayo.

Mbere y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United byavugwaga ko rutahizamu Moussa Essenu atazawugararamo kubera kwitwara nabi mu mukino Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya APR FC, ariko icyaje gutungurana ni ukubona Haringingo Francis yongeye kumugarura kuri Gasogi United kandi Moussa Camara bigaragarako amurusha cyane.

Nyuma y’uyu mukino amakuru YEGOB yamenye ni uko Moussa Camara atarimo kumvikana na Haringingo Francis ukomeje kumusuzuguza Moussa Essenu kandi ntaho bahuriye mu mikinire yabo.

Ntabwo haramenyekana ikintu nyamukuru uyu mukinnyi arimo gupfa na Haringingo Francis ariko uyu mutoza iyo abajijwe iki kibazo mu itangazamakuru avuga ko Moussa Camara ataramera neza cyane ku buryo yakina iminota 90 nkuko babimwifuzaho. Gusa andi makuru avuga ko Moussa Camara ngo ashaka kwishyira hejuru muri iyi kipe yitwaje uko yari ameze ubwo yazaga bwa mbere muri Rayon Sports akishimirwa na benshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Buriya rero nge nasengeye umugabo nyiri muto” Ange Stella avuze ibanga yakoresheje mu gushinga urugo

Kayonza: Hari abaturage bakoze amahano ku nka zipfushije