in

Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi

Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro, hamenyekanye ingano y’amezi amaze adahembwa akomeza kwizirika mu buryo bwose.

Hashize igihe mu ikipe ya Rayon Sports hari kuvugwamo ibibazo byinshi cyane bijyanye n’imishahara abakinnyi basabaga ubuyobozi bw’iyi kipe. Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports washakaga kubaka izina rye we yakomezaga kugenda abwira abakinnyi kwihangana kugirango ibyo yifuzaga bibe byagerwaho ariko we guhembwa ntacyo abyitayeho.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Christian Mbaya, amaze amezi arenga 5 ntamushahara w’ukwezi azi w’iyi kipe bitewe ni uko yabonaga ikibazo cy’amikoro cyari kimereye nabi ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko we ibyo yashakaga yagombaga kubigaraho.

Umutoza yaje gukomeza kugerageza mu buryo bwose kugeza ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro batsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0. Sezo ya Rayon Sports ntabwo yagenze nabi bitewe n’iki gikombe yatwaye ndetse ikanasoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Babaga bakimenya ko akora mu irimbi bagakizwa n’amaguru’ Ubuhamya bw’umugabo wabenzwe n’abakobwa batagira ingano kubera akazi ke bumeze nka filime

Umuhanzi Davido yiyamye abari kugenda bavugagavuga umugore we Chioma