in

Umuhanzi Davido yiyamye abari kugenda bavugagavuga umugore we Chioma

Umuhanzi Davido yiyamye abari kugenda bavugagavuga umugore we Chioma

Davido yihanukiriye yasabye abantu kurekera aho gukwirakwiza ubihuha bivuga ko umugore we atwite.

Muri iki Cyumweru , nibwo kuri Instagram hatangiye gucicikana amashusho  avuga ko umugore wa Davido ari we Chioma yaba atwite.

Ubwo uyu muhanzi yagira icyo avuga kuri izo poste zacicikanye kuri Instagram by’umwihariko Videwo zahagaragaye, yahise asaba abo bose babikoze kuzisiba bwangu kandi bakubaha ubuzima bwite bw’umugore we.

Mu magambo ye ati “Ni ibihuha! Musibe izo Videwo mwapostinze kandi mwubahe ubuzima bwite bw’umugore wange. Murakoze.”

Naija Pulse yatangaje ko atari inshuro ya mbere Chioma Rowland avugwago gutwita kuva yakora ubukwe na Davido, dore ko kuva babukora byakomeje kuvugwa ko impamvu atari kugaragara mu ruhame ari uko atwite.

Uyu muhanzi Davido afite abana bane, yabyaye ku bagore batatu batandukanye aribo: Sophia Momodu, Amanda, ndetse na Chioma Avril Rowland babana magingo aya.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi

Murera iteye gapapu Police FC! Ku ikubitiro Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa Gasogi United wifuzwaga na Police FC