in

‘Babaga bakimenya ko akora mu irimbi bagakizwa n’amaguru’ Ubuhamya bw’umugabo wabenzwe n’abakobwa batagira ingano kubera akazi ke bumeze nka filime

‘Babaga bakimenya ko akora mu irimbi bagakizwa n’amaguru’ Ubuhamya bw’umugabo wabenzwe n’abakobwa batagira ingano kubera akazi ke bumeze nka filime

 

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko utuzwe n’akazi ko gushyingura abantu mu irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge yavuze akaga yagiye ahura na ko kubera aka kazi.

Amaze imyaka irenga 10 atunzwe n’akazi ko gushyingura abantu ndetse yemeza ko kamufasha byinshi mu mibereho. Ku rundi ruhande ariko, uburyo abantu bamufata bimutera ikibazo.

Uyu mugabo avuga ko atangira uyu mwuga yahuriyemo n’ibibazo bitandukanye cyane ko hari n’abantu bamutinyaga bakamufata ukundi.

Yagize ati “Ngitangira gushyingura abantu benshi bamfataga ukundi, hari abambonaga bakamfata nk’umuzimu hari n’abo wabonaga bantinya batinya kunyegera rimwe narimwe bakavuga ngo umuntu utunzwe no gushyingura abantu ntabwo aba ari umuntu usanzwe.”

Mu kaga yahuriye nako mu kazi harimo ko mbere y’uko ashaka umugore yabenzwe n’inkumi zigera kuri eshanu, aho yazirambagizaga zamenya akazi akora zikamubwira ko zidashobora kubana nawe ku buryo hari n’igihe yari agiye kureka ako kazi.

Ati “Kugira ngo wumve ko abantu bamfataga uko ntari, nabenzwe inshuro eshanu n’abakobwa twakundanaga kandi byabaga nyuma y’uko bamenye ko nkora mu irimbi nshyingura abantu.”

Mu bakobwa bamubenze batatu muri bo bamubwiye ko abayeyi babo ari bo babasabye kurekana na we ko batifuza kugira umukwe utunzwe n’ako kazi gushyingura abantu.

Gushyingura abantu ni akazi katoroshye kuko avuga ko mbere agitagira aka kazi yahoranaga ubwoba bwinshi bitewe n’uko kenshi yarotaga abo yashyinguye.

Ati “Ntawo byari byoroshye kuko hari ubwo naryamaga abantu nashyinguye bose nkababona, mbese ibyo niriwemo byose bikagaruka mu nzozi ku buryo hari n’igihe nari ngiye kureka aka kazi.”

Uyu munsi, aka kazi yamaze kukamenyera no kugafata nk’ibisanzwe kuko ku munsi ashobora gushyingura abantu babiri cyangwa batatu ndetse hari n’igihe biyongera.

Umugore we yamenye akazi akora bamaze kubyarana umwana umwe ndetse banasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Buri kwezi uyu mugabo abona ibihumbi 150 Frw abikesha aka kazi, asaba abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko akazi kabi gatunga nyirako.

 

Ivomo: IGIHE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwakivanga mu by’abagore n’abagabo yabigwamo: Teta Sandra yasubiranye na Weasel wamugize ingoma y’abaporoso

Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi