in

Ntago bizoroha! Menya amategeko mashya akakaye umukunzi wa Cristiano Ronaldo ategetswe kubahiriza

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo wabonye ikipe nshya muri Saudi Arabia, yatangiye guhura n’amategeko atari asanzwe amenyereye, ndetse n’ubuzima bugomba guhinduka.

Kuba igitsina gore muri Saudi Arabia ntabwo biba byoroshye, guhera ubu Georgina Rodriguez yatangiye kugongana n’amategeko mashya agomba kuzajya yubahiriza. Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo asinye muri Al Nassr, abana be n’umukunzi we basa nk’aho batangiye ubuzima bushya.

N’ubwo abagore muri Saudi Arabia bari kugenda babona uburenganzira, ariko ntabwo babona ubukwiye nk’ubwo ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitanga.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’Ubutwererane, rusobanura amategeko amwe agomba gukurikizwa ku bashaka kwimukira mu gihugu cya Saudi Arabia.

Dore amwe mu mategeko akakaye umukunzi wa Cristiano Ronaldo agomba kubahiriza:

1. Georgina Rodriguez agomba kwambara ikanzu y’aba Islam mu gihe agiye ahantu hahurira abantu benshi. Iyo kanzu ikazajya iba iri mu mabara yijimye.

2. Agomba kwambara imyenda imukwiye neza, nta gice cye cy’umubiri kigomba kugaragara.

3. Ntiyemerewe kunywa cyangwa gutumiza inzoga, ndetse ntiyemerewe no kurya ibikomoka ku ngurube.

4. Ntabwo ashobora kunywa cyangwa kurira mu ruhame mu kwezi kwa Ramadhan, ni hagati ya Werurwe na Mata.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka ni imibare; umwana w’imyaka 12 yashyingiranwe n’umusaza w’imyaka 77

Ibiciro byo ku mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Police FC byatumye benshi bacika ururondogoro