in

“Ntabwo ndi umufana wa Rayon Sports” Namenye Patrick wagizwe Umunyamabanga

Umunyamabanga mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yemeje ko atari umufana ahubwo ari umukunzi wayo kuva mu bwana bwe.

Muri iki cyumweru nibwo Namenye Patrick yagizwe Umunyamabanga wa Rayon Sports nyuma y’iminsi myinshi yari amaze ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri, Namenye Patrick yabajijwe niba ari umufana wa Rayon Sports arabihakana avuga ko ari umukunzi wayo w’akadasohoka.

Yagize ati “Ntabwo ndi umufana wa Rayon Sports ahubwo ndi umukunzi wayo, umufana isaha n’isaha yava ku ikipe ariko umukunzi ayigumaho, rero urujijo ruveho nagiye numva benshi bavuga ko ntayikunda ariko ndi umukunzi wayo kuva nkiri umwana.

Namenye Patrick yabaye umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus na Contact FM, aza no kuba umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri ubu akaba ari Umunyamabanga muri Rayon Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Wambaye neza ndagukunda, urasa neza cyn…. » – Ifoto y’umunyamakuru Sandrine Isheja yavuzweho byinshi

Impamvu ikomeye iza gutuma AS Kigali itsindwa yamenyekanye