in

Nta muntu wagerageje ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza! Sarpong wari umufana ukomeye ‘umuhuriga’ muri Rayon Sports akayitera umugongo akajya muri APR FC, yahise yirukanwa mu nzu

Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hasakaye amakuru avuga ko Sarpong wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, wayiteye umugongo ajya gufana ikipe ya APR FC.

Byavugishije benshi, gusa we yavugaga ko muri Rayon Sports imaze imyaka 5 nta gikombe, yahaburiye ibyishimo none yagiye kubishakira muri APR FC.

Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM, Sarpong yatangaje ko akimara gusezera mu ikipe ya Rayon Sports, nyir’inzu acumbitsemo yahise amubwira ko yayivamo kuko yari yayimuhaye kuko nawe yari umufana wa Gikundiro.

Yagize ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijoro ryacyeye umugabo yagiye kwiha akabyizi mu rugo rwabandi gusa yahahuriye n’uruva gusenya

Miss Kayumba Darina nawe yamaze kwinjira muri Music Nyarwanda – VIDEWO