in

Nta gikwe:umusore yahagaritse ubukwe igitaraganya ubwo yabonaga inkwano z’umurengera bakoye mukuru w’umukunzi we

Umusore wo muri Nijeriya yavuze uburyo yahisemo guta umukunzi we biteguraga gukora ubukwe nyuma yo kubona ko igiciro cy’inkwano kizaba gihenze cyane.Uyu musore yavuze ko yafashe umwanya wo kureba k’urutonde rw’inkwano bakoye mukuru we w’umukunzi we abona ari ibintu atashora kubona nibwo yamenye ko agomba guhagarika umubano wabo mu maguru mashya.

Nk’uko uyu musore uzwi ku izina rya @funkiest_sholz kuri Twitter abitangaza ngo ku rutonde rw’inkwano icyo yabonye ku mwanya wa mbere n’imodoka ihenze yitwa Lexus RX 350 gusa agikubita amaso ko mu nkwano yajyamo n’imdoka ibindi ntiyongeye kubisoma gusa ngo byari byinshi cyane.

Yagaragaje ko ikibabaje kuri mukuru we, umugabo wifuzaga kumurongora na we yahise aburirwa irengero nyuma yo kubona uru rutonde ruriho inkwano z’umurengera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ushira isoni yafotowe anywera itabi imbere ya nyirabukwe(video)

VIDEO:ibyo uyu musore washakaga gutera akabariro yakoreye inkumi bari basohokanye ni agahomamunwa