in

Niyo mpamvu hari abayikoresha nabi igahita ibica, ese ni ryari imiti yongera ubushake ku bagabo ikwiye gukoreshwa?

Niyo mpamvu hari abayikoresha nabi igahita ibica, ese ni ryari imiti yongera ubushake ku bagabo ikwiye gukoreshwa?

Imiti yongera ubushake ikora ite?

Ubusanzwe kugira ngo igitsina gifate umurego nuko mu miyoboro ijyana amaraso mu gitsina amaraso aba menshi, bityo imitsi ikarega bigatuma igitsina gihagarara kigakomera. Ibi bigirwamo uruhare n’ikinyabutabire kiba mu miyoboro y’amaraso imbere cyitwa nitric oxide, NO.

Mu gukora imiti yongera ubushake, bayikora hagamijwe ko nitric oxide iba nyinshi maze bigafasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera ari menshi mu gitsina.

 

Mu kuvura indwara yo kudafata umurego, muganga nyuma yo kugusuzuma neza, akareba uburemere bw’ikibazo cyawe, niwe ugena ubwoko bw’umuti ukuvura.

Ni ryari iyi miti idakoreshwa?

Ntugomba na rimwe gukoresha iyi miti mu gihe cyose:

  • Ufata imiti ivura kubabara mu gatuza irimo nitric oxide (NO)
  • Ufite uburwayi bw’umutima ujya usa n’uhagarara, cyangwa ugateragura bidasanzwe
  • Ufite umuvuduko mucye cyane w’amaraso.

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bagana farumasi zitandukanye bashaka Viagra cg iyi miti muri rusange, ngo mu rwego rwo gutinda kurangiza! Ibi ni ukwihemukira kuko gukoresha iyi miti utayandikiwe na muganga, kabone niyo koko waba urwaye, bigira ingaruka nyinshi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi mibare iteye ubwoba: Polisi yatangaje imibare y’abantu bishwe n’impanuka mu mezi atatu ashize n’uburyo zahombeje igihugu

Yari umusore mwiza disi! Mama Nick yapfushije umwana we w’umuhungu – AMAFOTO