in

Nishimwe Blaise nyuma yo gukoroga ubuyobozi bwa Rayon Sports yongeye gukora igikorwa cyazamuye amarangamutima y’abafana b’iyi kipe

Nishimwe Blaise umaze iminsi ababaza abakunzi ba Rayon Sports yongeye kubakora ku mitima nyuma yo kwemera kugaruka mu myitozo.

Kuwa gatatu ejo hashize tariki ya 25 Mutarama 2023, Nishimwe Blaise yagaragaye mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakomezaga nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego 4-1 mu mukino uyu musore atagaragayemo.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Se wa Nishimwe Blaise, Mateso Jean De Dieu utoza Kiyovu Sports yatangaje ko impamvu uyu muhungu we atagaragara mu bandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ari ukubera ko arwaye Malaria naho ibyo bagenda bavuga ngo ni ibinyoma bibabaje.

Nishimwe Blaise kutagaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports si ibintu wavuga ko byamugwiririye kuko asanzwe abikora igihe cyose nubwo se yabihakanye, ariko icyo kwishimira kugeza ubu ni uko yagarutse kandi mu gihe cyiza yari akanewe cyane n’umutoza Haringingo Francis udafite ibisubizo byinshi mu kibuga hagati.

Uyu musore agarutse mu myitozo mu gihe ikipe ye ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ukomeye ifite muri iyi wikendi kuwa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 n’ikipe ya Mukura Victory Sport nayo yatangiye kongeramo abakinnyi bashya kandi bashobora no gukina uyu mukino bafitanye na Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri mu rukundo, umva inama Rosine Bazongere yagiriye abifuza kuramba mu rukundo – VIDEWO

Nu mukobwa unsukurira icyumba numva namurongora! Inkumi z’i Kigali zikomeje kuvugisha menshi Harmonize