in

Niki cyatumye umusaza w’imyaka 99 asaba gatanya umukecuru w’imyaka 96 bari bamaranye imyaka 77 ?

Umusaza w’imyaka 99 witwa Antonio C. ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani ,mu mujyi wa Olbia mu kirwa cya  Sardinia , mu mwaka wa 2011 yasabye umugore we Rosa C . w’imyaka 96 bari bamaranye imyaka 77 gatanya bitungura isi, abantu  bibaza ikosa uyu mukecuru yari yakoze ryatumye asabwa gatanya.

Ni inkuru yasakuje icyo gihe ndetse ibinyamakuru byinshi biyandikaho kugeza ubwo hatahuwe ko uyu musaza ngo ni Antonio C yavumbuye ibaruwa uyu mukecuru bari bamaranye imyaka 77 yigeze kwandikira  umusore yakundaga mu ibanga  mu myaka 60 yari ishize ,ibyo Antonio C yafashe nko kumuca inyuma bituma afuha ahita amusaba gatanya.

Iyi gatanya yabo yaje kwemezwa n’urukiko binatuma uyu musaza n’uyu mukecuru  baba abantu ba mbere bakuze ku isi basabye gatanya mu mategeko .

Ikinyamakuru Daily News dukesha iy’inkuru kivuga ko Uyu musaza n’uyu mukecuru bamenyanye mu mwaka w’1930 ubwo umusaza Antonio yari umusirikare mu mujyi wa Naples umugore we yavukagamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yafatanyije na Kim Kardashian gushungera PSG ya Lionel Messi (VIDEWO)

Wa mugore wateye umwaku amakipe yose ya visit Rwanda yagaragaye abwira Neymar amagambo akomeye