in

Christopher yafatanyije na Kim Kardashian gushungera PSG ya Lionel Messi (VIDEWO)

Umuhanzi Muneza Christopher wamenyekanye nka Christopher yakurikiranye umukino wa PSG na Rennes waba ku cyumweru.

Uyu mukino Christopher yawurebanye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.

Uyu mukino wabereye kuri Parc des Princes warangiye Paris Germain itsinzwe na Rennes, ibitego bibiri ku busa.

Christopher warebye uyu mukino abifashijwemo na gahunda ya Visit Rwanda yawukurikiraniye mu myanya y’icyubahiro ahasanzwe hicara abatumirwa cyangwa abashyitsi b’icyubahiro.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko byari bishimishije kureba Paris St Germain amaso ku maso ndetse ko yanabonye abakinnyi yari asanzwe yumva amazina yabo gusa.

VIDEWO

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arashakishwa bikomeye nyuma yo gukekwaho kwica nyiri ibyondo wari umucumbikiye

Niki cyatumye umusaza w’imyaka 99 asaba gatanya umukecuru w’imyaka 96 bari bamaranye imyaka 77 ?