in

“Nibyo ikirego cyarangiye” Umutoza Adil Mohammed yanyuzwe n’icyemezo FIFA yafashe ku kirego uyu mutoza yari yarezemo ikipe ya APR FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, ryateye utwatsi ikirego cy’umunya Moroc Adil Erradi Mohammed wareze ikipe ya APR FC yamwirukanye mu kazi ko kuyitoza we avuga ko yirukanwe bitanyuze mu mucyo.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo BB Umwezi, Adil Mohammed yavuze ko ikirego cyarangiye adateze kujurira ahubwo agiye gushaka indi kipe yabera umutoza.

Yagize ati “Nibyo ikirego cyarangiye, APR FC ntacyo igomba, nanjye ntacyo nyigomba, ikirego cyarangiye.”

Ikipe ya APR FC yahagaritse Adil, tariki 15 Ukwakira 2022, imushinja guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Ikigo Meta cyatangaje inkuru nziza ku bantu bose bakoresha urubuga rwa What’s App bandikirana ubutumwa butandukanye

Harmonize uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie ari kuvumirwa ku gahera n’abantu bose ny’uma y’inkuru iteye agahinda yabaye kimomo